Print

Bugingo Eric umuhanzi wo mu itorero rya ADEPR yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Ari Hejuru’

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2018 Yasuwe: 293

Bugingo Eric aganira na UMURYANGO yatubwiye ko ari umukirisitu wo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge ari naho yabatirijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2010.Indirimbo ye ya mbere yise ’Ari Hejuru’ ngo aho yashakaga kumvikanisha uburyo Imana ariyo ya mbere ikanikurikira iri hejuru ya byose.

Bugingo Eric umuhanzi mushya muri Gospel

Bugingo Eric ni umusore ukiri ingaragu ufite imyaka 28 y’amavuko akaba amaze gukora indirimbo imwe ndetse avuga ko akomeje ubuhanzi atambutsa ubutumwa bwiza mu bihangano bye.

UMVA INDIRIMBO YA BUGINGO ERIC: