Print

Miss Iradukunda Liliane yatemberejwe i Sanya yambaye inshabure [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 November 2018 Yasuwe: 1649

Iradukunda Liliane kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’ubushinwa mu marushanwa ya Nyampinga w’isi .Ari kumwe n’abandi bakobwa bakabakaba 199 yafotowe yambaye umwambaro w’ inshabure umwenda wambarwaga n’abakera mu muco wa Kinyarwanda.

Iki gikorwa cyaranzwe no kwiyambika umwambaro ugaragaza umuco wa buri gihugu cyari gifite intego yo guha ikaze abakobwa bose muri uyu mujyi ndetse bishimiwe n’abawutuye baje gushungera ku mihanda itandukanye banyuzemo.

Aba bakobwa bahurijwe no mu kandi gace gakomeye k’irushanwa kiswe ‘Head to head challenge’ aho buri wese yahanganye nabo bahuriye mu itsinda rimwe, abahize abandi bakazahuzwa n’abo mu yandi mpaka habonetse uwa mbere muri aba bose uko ari 120.
Aha hibandwa cyane kugusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa n’uko abasha kwisobanura imbere y’imbaga.

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera. Irushanwa ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera muri iyi nyubako bacumbikiwemo.

REBA AMAFOTO: