Print

Alexis Sanchez ashobora gusubira muri Espagne

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 1082

Alexis Sanchez wabuze umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Manchester United,arifuza kuyisohokamo akajya gushaka umwanya uhagije wo gukina aho bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid cyangwa PSG.

Real Madrid irifuza kugura rutahizamu mu kwezi kwa mbere ndetse biravugwa ko uwayorohera ari Alexis Sanchez kuko na Manchester United ishaka kumurekura kugira ngo ikire umusaraba yikoreye wo kumuhemba ibihumbi bigera kuri 500 ku Cyumweru kandi adakina.

Sanchez avugana n’abakinnyi 3 gusa mu ikipe ya Manchester United barimo David De Gea, Juan Mata na Romelu Lukaku kubera ko icyongereza cye kiri hasi nubwo yamaze imyaka igera kuri 3 muri Arsenal.

Alexis Sanchez arifuza kwerekeza muri mukeba wa FC Barcelona yahoze akinira kugira ngo arebe ko yakongera kuzamura imikinire ye cyane ko kuva yagera muri Manchester United yatsinze ibitego 3 gusa muri Premier League.

Manchester United irifuza kurekura Sanchez kugira ngo ibone uko ivugana n’abakinnyi bayo bakomeye bagiye kurangiza amasezerano barimo De Gea,Martial na Pogba bifuza kongererwa umushahara.