Print

Umusore yashimwe na benshi kubera ukuntu yitangiye umukunzi we bikamuviramo gucika ukuguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 2437

Ubwo uyu musore yari kumwe n’umukunzi we Nicola Boraston mu nzira,imodoka yari yacitse feri yaje ibasanga,uyu musore ahita asunika umukunzi we hirya,aba ariwe igonga ajyanwa igitaraganya kwa muganga bimuviramo gucibwa ukuguru.

Ibi bintu bisanzwe biba mu ma filimi byarabaye ndetse bituma abantu bose bamenye akaga uyu mugabo yahuye nako bamukorera urubuga rwo kumusabira inkunga yo kwishyura ibitaro.

Iyi mpanuka yabaye mu byumweru 3 bishize yakoze benshi ku mutima ndetse baba hafi y’umuryango w’uyu musore,watakaje amafaranga menshi umuvuza dore ko yari hafi yo gupfa nyuma yo kugongwa n’iyi modoka.

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka,uyu musore yamaze amasaha 11 abagwa ndetse amara ibyumweru bibiri yitabwaho bikomeye n’abaganga batashoboye gukiza ukuguru kwe kuko baguciriye hejuru y’ivi.