Print

CNN yareze Trump wahohoteye umunyamakuru wayo akamwambura uburenganzira bwo kwinjira muri White House

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 568

Uyu munyamakuru witwa Jim Acosta yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga muri White House mu cyumweru gishize agiye mu nama ya perezida n’itangazamakuru,agasohorwa nabi byatumye iki gitangazamakuru gihaguruka kirega perezida Trump n’abakozi be kibashinja kwica itegeko nshinga rya USA.

CNN yashwanye na Trump ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Amerika, kuri uyu wa Kabiri, CNN yajyanye ikirego cyayo mu rukiko i Washinton DC, irega perezida Trump kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi mu itegeko nshinga rya USA harimo ingingo yemerera abanyamakuru gutara amakuru ahantu hose nta mbogamizi.

Mu itangazo CNN yashyize hanze,yavuze ko iyi myitwarire ya Trump yo guhagarika umunyamakuru Acosta ari ikibazo kuri demokarasi.

Trump yabwiye Acosta ko we na CNN ari abanzi b’abaturage kubera ko ari inzobere mu gutangaza ibihuha bibatesha umutwe.

Uretse Donald Trump,CNN yareze kandi John Kelly ushinzwe abakozi muri White House, Ushinzwe itangazamakuru Sarah Sanders, Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Bill Shine, Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi muri Whitehouse, Randolph Alles n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi wambuye ibyangombwa Acosta.

Byemejwe ko urukiko rwa Washington DC rurumva uru rubanza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Ugushyingo 2018.