Print

Maradonna yahawe urw’amenyo kubera umutoza yavuze ko ari we wa mbere ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 2189

Uyu munya Argentina w’imyaka 58,yavuze ko nubwo mourinho atagize ibihe byiza muri uyu mwaka ariwe mutoza wa mbere ku isi ndetse Guardiola atamushyira mu ba mbere kuko yakopeye imikinire ya Johan Cruyff.

Maradona yavuze ko Mourinho ari we mutoza wa mbere ku isi

Yagize ati “Kuri njyewe Mourinho niwe mutoza wa mbere ku isi.Pep Guardiola icyo namuvugaho ni uko yiganye ibyo Cruyff yamwigishije.Nakwemeza ko Tiki taka atari imikinire yazanwe na Guardiola ahubwo ari iya Flaco’Cruyff.Guardiola ari mu ikipe imufasha kubona umukinnyi ashaka bigatuma Tiki taka yoroha.

Benshi banenze Maradona washimagije Mourinho kandi amaze kugeza ahabi ikipe ya Manchester United aho bemeje ko yatangaje ibi kubera ko yanga Messi usanzwe ari inshuti ya Pep Guardiola.