Print

Umuhanzi nyarwanda Uncle Austin mu gahinda gakomeye yatewe n’umukozi wa Wasac[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2018 Yasuwe: 3242

Ibi rero byabaye kuri uyu mugabo bikaba byarabaye ku wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 nkuko yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikora imyidagaduro bya hano mu Rwanda yagize ati: “Urumva nari naraye ntashye ntinze ndaryama nkanguka bukeyeho gato, ngikanguka nagiye muri gahunda zanjye zisanzwe natsa imodoka njya mu mujyi ngeze mu mujyi imvura iguye ni bwo nagiye guhanagura ikirahure mbona agafagitire ka WASAC, nahise mpamagara umukozi wanjye mubaza niba hari umukozi wa WASAC wigeze atwishyuza wenda ntahari arampakanira ahita anambwira ko asanze amazi bayafunze ndetse ko n’urugi barwishe nawe byari byamuyobeye.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Uncle Austin yagize ati: “I have a Question ,When did your workers start Breaking Into People’s compound baryamye ugasanga bagusigiye facture ku modoka kandi nabwo ukabibona ari uko imvura iguye ukayibona kuri wiper ? kandi ntani kirarane usanganywe nibura ngo tuvuge ko bakubuze this wrong.”

Wasac nyuma yo kubona ubu butumwa butashimishije uyu muhanzi yamusubize mu magambo y’icyongereza igira iti “That is not the actual Procedure” , bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ubusanzwe atariyo mikorere yayo .