Print

Amavubi yananiwe gutsindira Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo i Rubavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 1788

Amavubi yari yakiriye Congo muri uyu mukino ubanza,yananiwe kwibikira impamba yo kuzabafasha I Kinshasa,kuko amakipe yombi yanganyije 0-0 mu mukino RDC yayoboye cyane.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Igice cya mbere u Rwanda rwaruhijwe na RDC gusa ntiyabasha gukoresha neza amahirwe yabonye cyane ko hari ubwo ba rutahizamu bayo basigaranye n’umunyezamu Fiacre ntibatera mu izamu.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya umupira neza bituma abakinnyi ba RD Congo basubira inyuma,bajya kurinda izamu ryabo.

Nshuti Dominique Savio yaboneye igitego Amavubi ku munota wa 65 ariko umusifuzi avuga ko uyu rutahizamu usanzwe akinira APR FC yagitsinze yaraririye.

Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yongeye kwigaranzura Amavubi guhera ku munota wa 70,isatira izamu ry’u Rwanda karahava gusa ba myugariro barimo Mutsinzi Ange,Nsabimana Aimable na Buregeya Prince babyitwaramo neza.

Kongo yakomeje gusatira Amavubi mu minota 10 ya nyuma nayo ibona igitego ariko umusifuzi aracyanga kubera ko rutahizamu w’iki gihugu yatsindishije ukuboko.

Byashobokaga ko muri iyi minota 10 RD Congo yari kubona igitego,ariko ntibyayikundiye kuko yahushije ibitego byinshi Amavubi.

Mu guhererekanya umupira Kongo yari hejuru ndetse niyo yabonye uburyo bwinshi bwo kubona igitego ariko ntibyayikundira,byatumye abanyarwanda benshi bemeza ko Amavubi afite akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha I Kinshasa.