Print

Igikomangomakazi cya Jordan, Sarah Zeid yashimiye u Rwanda nyuma yo gusura inkambi ya Gihembe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 November 2018 Yasuwe: 2178

Igikomangomakazi Sarah Zeid yasuye iyi nkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 13,300 zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo ndetse zimaze imyaka 20 mu Rwanda agirana ibiganiro na bamwe mu bagore bayirimo aho bamugaragarije ibibazo bikomeye bafite.

Izi mpunzi zabwiye Sarah Zeid ko imbogamizi zifite zirimo ibibazo by’ubuzima ndetse imirire itameze neza,kutagira umuriro mu nkambi,inkwi zo gucana ndetse n’aho abana bakinira.

Igikomangomakazi Sarah Zeid yahuye n’abaganga, bo muri iyi nkambi ya Gihembe,abagore batwite ndetse n’ababyeyi bafite impinja.

Uhagarire UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yavuze ko bafite imbogamizi ikomeye yo kubura amikoro,ariyo mpamvu izi mpunzi zibayeho mu buzima bubi.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru ituma izi mpunzi zibaho nabi ni uko nta mikoro ahagije dufite yo kuzitaho.Ibibazo bikomeza kwiyongera kubera amikoro ari make.”

Igikomangoma Sarah cyashimiye u Rwanda kuba rukomeza kwita kuri izi mpunzi ndetse no gukorana neza na UNHCR mu gufasha impunzi zirenga ibihumbi 15 ziri mu Rwanda.

Yari inshuro ya 2 Sarah Zeid asuye inkambi ya Gihembe,kuko yigeze kuyisura mu mwaka wa 2016 gusa yababajwe ni uko imibereho y’izi mpunzi ikomeje kuba mibi ndetse nta cyahindutse nyuma yo kuzisura.