Print

Arsene Wenger yanze akazi yahawe n’ikipe yo mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 1321

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko umutoza Claudio Ranieri ariwe wagizwe umutoza wa Fulham iri ku mwanya wa nyuma muri Premier League y’uyu mwaka,gusa amakuru ahari ni nyiri iyi kipe Shahid Khan yifuzaga guha akazi Arsene Wenger akabyanga.

Shahid Khan yahamagaye Wenger amubwira ko yifuza kumuha akazi gusa uyu Mufaransa yarabyanze aho bivugwa ko atifuza gutoza indi kipe yo mu Bwongereza nyuma ya Arsenal.

Wenger yatangarije Bein Sports ko azatangaza aho azerekeza mu kwezi kwa mbere aho yemeje ko nta kintu aravugana n’ikipe ya AC Milan bivugwa ko ashobora kwerekezamo.

Bivugwa ko ikipe ya Bayern Munich yifuza umutoza Wenger ndetse ishobora kuzamuha akazi mu kwezi kwa Mbere igihe cyose Nico Kovac yakomeza kwitwara nabi.