Print

Diamond yatangaje akayabo k’amamiliyoni ubu agezeho ku muntu ushaka kumutumira mu gitaramo

Yanditwe na: Martin Munezero 15 November 2018 Yasuwe: 2355

Uyu muhanzi umaze kwandika izina haba muri Afurika ndetse no ku yindi migabane, avuga ko mu gihe hari uwifuje ko aririmba mu gitaramo cye, adashobora kumuca amadolari ari munsi y’ibihumbi 70 asaga miliyoni 60 z’Amanyarwanda igihe yagiye hanze ya Tanzaniya.

Yakomeje avuga ko mu gihe ari igitaramo cyabereye muri Tanzania nabwo adashobora kujya y’ibihumbi 21 by’Amadorali ubwo ni asaga miliyoni 18 z’amanyarwanda.

Diamond ni umuhanzi umaze kwagura impano ye kugera aho irenga imbibi za Tanzania, yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye muri Muzika ku mugabane wa Afurika nka Davido n’ itsinda rya P-Square (Nigeria), … ku mugabe wa Amerika, uyu muhanzi amaze gukorana n’abahanzi nka Ne-yo, Rick Ros n’abandi.