Print

N’golo Kante yatangaje impamvu ikomeye ituma atagura imodoka zihenze nk’abandi bakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 2735

Benshi mu bakinnyi mu Bwongereza bagura amamodoka ahenze cyane,ariko uyu Mufaransa afite akamodoka yaguze karakoze ndetse ko ku rwego rwo hasi bituma benshi muri bagenzi be bamuha urw’amenyo.

Ubwo N’golo Kante yaganiraga n’abanyamakuru,yababwiye ko nta nzozi zo gutunga imodoka zihenze yagize kuva mu bwana bwe ndetse aka kamodoka kakoze yaguze n’umugabo wo mu mujyi wa Leicester mu mwaka wa 2015 ari keza kuko kamwigishije gutwarisha ukuboko kw’ibumoso.

Yagize ati “Sinkunda cyane imodoka.Nkiri umwana sinigeze ngira inzozi zo gutunga amamodoka ahenze n’ibindi.Ariko akamodoka kanjye gato ni keza kuko kanyigishije gutwarisha ukuboko ku ibumoso.Nakaguze ngeze muri Leicester kandi na nubu ndacyagafite.Ni keza cyane.”

N’golo Kante yageze mu bwongereza nta modoka afite,aza guhura n’umugabo wo mu mujyi wa Leicester wamugurishije imodoka yo mu bwoko bwa Mini Cooper S yakoze ku bihumbi 20 by’amapawundi.

Mu minsi ishize iyi modoka ya N’golo Kante yagonzwe n’ikamyo ari kwerekeza mu myitozo ya Chelsea gusa ntiyagize ubushake bwo kugura indi.