Print

Matteo Kovacic yatangaje umukinnyi wa Liverpool uzayibuza gutwara igikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 1841

Kovacic yakinannye na Lovren mu ikipe ya Dinamo Zagreb ariko yabwiye abanyamakuru ko Liverpool itazegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka kubera ko ikinisha myugariro Dejan Lovren.

Yagize ati “Liverpool ntizigera itwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka,kubera ko ikinisha myugariro Dejan Lovren.

Kovacic wageze mu ikipe ya Chelsea uyu mwaka,yasekeje benshi mu bakunzi ba ruhago kubera aya magambo yatangarije iki kinyamakuru 24 Sata.

Lovren yafashije ikipe ya Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2018 gusa uyu mukinnyi wa Chelsea ntiyabanzaga mu kibuga.


Kovacic yavuze ko Lovren ariwe nyatsi izatuma Liverpool izatwara igikombe