Print

Benjamin Mendy yacecekesheje Donald Trump wibasiriye perezida w’Ubufaransa Macron

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 2662

Mu minsi ishize nibwo perezida w’Ubufaransa yanenze ku mugaragaro politiki ya Trump byatumye uyu muperezida wa USA amubwira ko akwiriye gutuma Ubufaransa bwongera kuba igihugu gikomeye gusa uyu mukinnyi wa Manchester City yamwoherereje tweet amubwira ko Ubufaransa bukomeye ndetse bufite ibikombe 2 by’isi.

Myugariro Mendy wari mu ikipe y’Ubufaransa iheruka gutwara igikombe cy’isi mu Burusiya,yabwiye Trump ati “Ntugire ikibazo muvandimwe”,arangije amwoherereza inyenyeri 2 zigaragaza ibikombe by’isi 2 Ubufaransa bufite mu mupira w’amaguru.


Mendy yasubije Trump washotoye Macron