Print

Michelle Obama yatangaje impamvu yatumye ahobera umwamikazi w’Ubwongereza kandi bitemewe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 3709

Michelle Obama yari abizi neza ko protocol y’umwamikazi w’Ubwongereza itemera ko hagira umuntu umuhobera ariko kubera inkweto ndende yari yambaye biyuma amuhobera.

Nubwo byabaye mu mwaka wa 2009,Michelle Obama yanditse mu gitabo ko impamvu yabiteye ari uko we n’umwamikazi bari bamerewe nabi n’inkweto ndende bari bambaye.

Yagize ati “Twari abagore babiri bari bamerewe nabi kubera inkweto ndende twari twambaye.Nakoze amakosa kubera guhuza n’umuntu mushya twari duhuye.

Michelle yakoze iri kosa ku wa 01 Mata 2009,ubwo yari kumwe n’umugabo we Ballack Obama basuye UK mu nama ya G20.