Print

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi kubera ibyo yavuze kuri Kiyovu Sports na Kirehe FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 2497

Nyuma y’umukino, umunyamakuru wo muri RD Congo yabajije Jimmy Mulisa ko kuba yakoresheje abakinnyi 5 mu ikipe y’igihugu baturuka mu ikipe ya APR FC ataba ari uko ari umutoa wayo wungirije amusubiza ko abikoze bwaba atari ubunyamwuga yongeraho ko nta wakwirengagiza ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rumwe n’urwa ba Kirehe na Kiyovu Sports.

Nyuma yo kubona umunyamakuru wa Radio10, Imfurayacu Jean Luc ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho aya magambo ye bigateza umwuka mubi mu bafana, Jimmy Mulisa yihutiye kumwandikira asaba imbabazi abakunzi b’aya makipe, avuga ko yakoze amakosa ndetse ayanayasabira imbabazi.

Yagize ati” Mfashe uyu mwanya nsaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sc,Kirehe FC n’abakunzi bayo muri rusange ku byo navuze..mu byukuri ntabwo nari mbigambiriye nabivuze nsubiza ikibazo nari mbajijwe abantu babifata uko ntari nshatse gusobanura mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”


Comments

Gabi nteziyaremye 15 November 2018

None uyu umutipe yavuga iki ko nawe ntabumenyi mubutoza afite yagaragaje lever ye ntakundi