Print

Namaze igihe kirekire nziko Sauna/Massage ari Resitora -Theo Bosebabireba

Yanditwe na: Muhire Jason 15 November 2018 Yasuwe: 1931

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Theo Bosebabireba avuga ko hashize igihe gito amenye ubusobanuro bw’ijambo Sauna/Massage aho ngo yajyaga ahatambuka ubwe akiyumvisha ko ari muri Resitora.

Yagize ati “vuba aha cyane ntabwo mvuga umwaka narimaze imyaka myinshi nziko ikintu bita Sauna/Massage ari Resitora.

Theo wagize ibanga umwaka yabimenyeyemo gusa yashimangiye ko abimenye mu gihe gito ko nabwo yasobanukiwe ubwo yajyeragamo kureba koko niba ibyo acyeka bibamo maze asanga bitandukanye nibyo yacyekaga.
Muriki kiganiro yakomeja avuga ko hari byinshi mu bintu amenye vuba ndetse yagiye amenya bikamutungura nubwo yabikerensaga ntashake kubimenya.Mu bindi yavuze harimo nko kuba yaramenye urubuga rwa Youtube rushyirwaho indirimbo ngo aho yaje gusanga bamwe mu bazishyizeho yasanze zararebwe n’abarenga ibihumbi 50 birenga ngo ibi nabyo yari azi.

Abajijwe niba akoresha imbuga nkoranyambaga yasubije ko afiteho konte gusa atajya abna umwanya uhagije wo kuzikoresha.

Theo ni umwe mu bahanzi akenshi badakunze kuvugwaho rumwe na benshi aho bamwe bahamya ko ibye byose afite uburyo bwe abikoramo ndetse ni umuhanzi udatinya kuba yakorana indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye aho twavuga nk’indirimbo yakoranye n’umuraperi Am G The Black.