Print

Rayon Sports yamaze gusinyisha Mugheni Fabrice mu buryo bwemewe n’amategeko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 2864

Nyuma yo gusinyira imbanzirizamasezerano Rayon Sports kandi agifitiye amasezerano Kiyovu Sports,Mugheni yamaze guhabwa uruhushya rwo kwerekeza muri Rayon Sports yamuguze akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugheni yamaze gusinyira Rayon Sports

Mugheni yashinje Kiyovu Sports kumukumira ubwo yashakaga kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania,bituma avuga ko atazongera kuyikinira ukundi aho yanatanze ikirego muri FERWAFA avuga ko yamwambuye umushahara.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kemeje ko Mugheni Fabrice ari umukinnyi wa Kiyovu SC bituma Rayon Sports yegera ubuyobozi bwayo baraganira,bemera kumurekura uyu munsi.

Rayon Sports yaguze amasezerano y’umwaka Mugheni yari afitiye Kiyovu Sports akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nawe imuha Miliyoni 3 FRW. Muri rusange Mugheni Fabrice yaguzwe Miliyoni 13 FRW.

Mugheni Fabrice agarutse muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri (2015 / 2016 na 2016/17), ayitwaramo ibikombe bibiri; icya shampiyona 2017 n’icy’amahoro cya 2016,aho yayivuyemo yerekeza muri Kiyovu SC.

Mugheni Fabrice azakinira Rayon Sports umukino wa mbere izahuramo na Kiyovu SC yavuyemo. Ni umukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona uteganyijwe tariki 2 Ukuboza 2018,kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amafoto:Rwanda Magazine


Comments

Muhungu 15 November 2018

ibi nibyo Kiyovu iyo ibyanga yarikuba ikoze ubugoryi bukomeye kuko yari kubura intama n’ibyuma, Rayon nayo yarikeneye umusimbura wa Pierrot kuko kuva Pierrot yagenda ubona hagati harimo icyuho gikomeye noneho hiyongereyeho ko Yannick ashobora kugenda,byasabaga kongera ingufu hariya hagati, kandi Mugeni niyitwara neza ashobora kizagurwa menshi agiye gukina hanze y’urwanda gusa biramusaba gutuza agashyira umutima kikazi kuko nibyo bizamiha ejo hazaza heza.