Print

Ifoto Iradukunda Liliane yashyize hanze yavugishije umuherwe wo muri Uganda

Yanditwe na: Muhire Jason 15 November 2018 Yasuwe: 7764

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu Talili ya 15 Ugushyingo 2018 ,Umuherwe akaba n’umushabitsi mu gihugu cya Uganda yaserukiye abandi nyuma yo kubona ifoto ya Miss Iradukunda Liliane ku rubuga rwa Facebook ndetse ahita abanziriza abandi gushyiraho igitekerezo kigaragaza uburyo abona uyu munyarwandakazi wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati”Byiza Cyane.

Ikintu cyateye benshi kumwibazaho cyane ni uburyo yafashe iyambere mu gushyira igitekerezo kuri iyi foto ya Iradukunda Liliane mu gihe abandi baje bamugwa mu intege bigaragara ko yishimiye uyu mukobwa ku rwego rwo hejuru kugera ubwo agira icyo avuga kubera ifoto yashyize kuri konte ye ya Facebook.

Iradukunda Liliane kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’ Ubushinwa mu marushanwa ya Miss World 2018 ,aho ahanganye n’abakobwa 122 baje bahagarariye ibindi bihugu aho ibirori bya nyuma byo gutangaza umukobwa wahize abandi muri iri rushanwa azatangazwa taliki ya 8 Ukuboza 2018.


Comments

sezikeye 16 November 2018

Kuba mwiza ni byiza.Gusa ikibabaje nuko abakobwa n’abagore benshi bakoresha ubwiza bwabo mu kwiyandarika.Benshi berekana ibibero n’amabere yabo,kugirango "bakurure" abagabo.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.