Print

Gisozi: Umugabo wari ku kabari akina igisoro yikubise hasi ahita apfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 November 2018 Yasuwe: 2337

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018, mu kabari kitwa Oxygene gaherereye mu kagari ka Ruhango umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

Abaturage UMURYANGO wasanzwe kuri aka kabari mu masaha ya saa moya batubwiye ko uyu mugabo yari yatangiye gukina igisoro ku manywa.

Umurambo wa nyakwigendera wari urambitse imbere y’ ako kabari hari abantu benshi baje kureba ibibaye.

Umusore wari uziranye na nyakwigendera Rutagengwa Anastase yavuze ko uyu mugabo yari yamubonye nka saa sita yigenza nta kibazo afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu nta muntu n’ umwe ukekwaho urupfu rwa Rutagengwa Anastase.

Asobanura uko byagenze yagize ati “Byabaye ejo nimugoroba nko mu masakumi n’ ebyiri na 45 hafi saa moya. Uwo mugabo yarimo akina igisoro nta nubwo yarimo anywa inzoga rwose. Aza kugaragaza intege nke ababwira ko yumva akeneye amazi, bamuha amazi asomaho duke andi ayamena mu mutwe ninako guhita yitura hasi ava amaraso mu mazuru no mu kanwa ahita apfa”


Bar Oxygen iherereye hafi y’ aho Ecole Belge yimukiye

Gitifu Niragire yakomeje avuga ko umugore wanyakwigendera yavuze ko Rutagengwa yari asanzwe afite uburwayi bw’ ibihaha.

Rutagengwa yasize umugore n’ abana bane. Umurambo we inzego z’ umutekano zawujyanye ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.

Niragire ati “Ibihaha ubwabyo ntabwo ari indwara ahubwo hari indwara ibitera iyo ngiyo niyo iribwemezwe na muganga kuko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma…Kugeza ubu ntawe ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu uhari”