Print

Juda Muzik itsinda ryazamuwe na Uncle Austin ririshimira intambwe rimaze gutera

Yanditwe na: Muhire Jason 16 November 2018 Yasuwe: 257

Mu mwaka wa 2017 nibwo humvikanye inkuru ko Umuhanzi Uncle Austin ari gufasha abasore bitwa Juda Muzik bafite impano muri muzika nyarwanda aho aba basore buri wese yari azanzwe akora umuziki ku giti cye nyuma baza guhuriza hamwe bakora itsinda rya Muzika baryita Juda Muzik.

Juda Muzik na Uncle Austin

Kuri ubu Juda Muzik barishimira intambwe bamaze gutera bayikesha Uncle Austin wabateye ingabo mu bitugu mu mpano zabo aho ku ikubitiro bamwe mu bakunzi babo bakunze indirimbo yabo bise Biramvuna nyuma y’igihe gito bungamo iyo bise Wawundi kuri ubu bagarukanye iyitwa Naratwawe yakoze na Bob Pro mu buryo bw’amajwi.

Mu kiganiro UMURYANGO twigeze kugirana na Uncle Austin yatubwiye ko atari ubwambere avuzweho kuzamura impano yabonye ko zishoboye.

Yagize ati” Biranshimisha cyane iyo nzamuye abahanzi nabwo nkabona bafite umuhate wo gukora ni byiza kandi ndacyakomeje urugendo.”

Juda Muzik na Bob Pro

Austin wazamuye umuhanzikazi Marina uri mu bahanzikazi bakomeye kuri ubu mu Rwanda twamubajije bimwe mubyo abafasha yirinze kugira icyo abivugaho gusa atubwira ko hari uburyo abafashamo nk’abahanzi bafite ejo heza. Ibi byatumye twegera Bob Pro ubafasha mu bijyanye no gutunganya amajwi y’indirimbo zabo atubwira ko yakunze Juda Muzik kuko ari abasore bafite icyerekezo kiza ndetse ko ikirenze kuribyo ari abasore bafite ikinyabupfura ndetse bafite intumbero kandi ko nakabuza bazagera kure kubera impano yabo.

Kuri ubu aba basore bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ’Naratwawe’ imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe n’abafana babo benshi ndetse ko bashimira Rday Entertainment yabafashije gukora iyi ndirimbo ndetse bashimira buri muntu wese ukora uko ashoboye ngo ateze umuziki wabo imbere by’umwihariko itangazamakuru ryose muri rusange.