Print

Polycarp wo muri Sauti Sol yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Yanditwe na: Muhire Jason 16 November 2018 Yasuwe: 1533

Polycarp Otieno uzwi nka Fancy Fingers umucuranzi wa gitari akaba n’umusore utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mu itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe n’umukobwa bamaze imyaka 5 bakundana uzwi nka Lady Mandy ,aho ibirori byabo byabereye ahitwa Hotel Fairmont Mount Kenya Safari Club iherereye mu gihugu cya Kenya.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Kenya byavuze ko iyi mihango yabo y’ubukwe yabaye mu ibanga rikomeye aho umuntu wese wari kwitabira ubu bukwe yari yarahawe ubutumie mu ibanga ndetse n’abageragezga gushaka kumenya aho ibi birori biri kubera bimwaga amakuru ngo kuko abatumiwe bose bari babujijwe kugira icyo babivugaho.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’amezi 3 uyu musore asabye uyu mukobwa ko bakwibanira akaramata aho bafashe nzira bakerekeza mu gihugu cy’Uburundi kujya gukorerayo umuhango wo gukwa umugeni , ngo naho icyo gihe batumiye inshuti zabo za hafi ndetse n’imiryango yabo bombi.

Ikindi ngo ni ibirori byaranzwe n’udushya gusa kuko buri mutumirwa wese yari yagenewe n’icyumba araza kuraramo kuko ngo uwo muhango w’ubukwe wabaye mu gicuku aho buri mushyitsi wese yakodesherejwe icyumba cy’ibihumbi Sh20,000 by’amashiringi ya Kenya.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ambasaderi w’Uburundi Ken Vitisia ,abahanzi baririmbana n’uyu musore ndetse n’abandi barimo Dela Maranga, Idd Aziz ndetse na abacuranzi ba Saut Sol bacuranga umuziki w’umwimerere [Live Band].

Twakwibutsa ko umuhango wo kwambikana impeta hagati yaba bombi wabaye mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka aho ibirori nabw byatumiwemo abantu mbarwa .Andi makuru adafitiwe gihamya neza aravuga ko umuhango wo kwikira abatumirwa uzategurwa mu kwezi gutaha aho ngo banashobora guha umwanya bamwe mu nshuti zabo bakitabira ibirori byabo.