Print

Wayne Rooney yatangaje umukinnyi w’umuhanga kurusha abandi mubo yakinannye nabo mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 1776

Rooney yaraye akinnye umukino wa 120 mu ikipe y’igihugu wo kumusezerano ubwo Ubwongereza bwatsindaga USA ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti aho yaboneyeho gusezera ku bakunzi b’iyi kipe y’igihugu bari baje ku kibuga cya Wembley.

Ubwo yaganiraga na Sky Sports,Rooney yemeje ko mu bakinnyi yahuriye nabo mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Steven Gerrard ariwe wamukoze ku mutima cyane kubera ubuhanga yari afite.

Yagize ati “Muri Manchester United umukinnyi twakinannye wari mwiza kurusha abandi ni Scholes mu gihe mu ikipe y’Ubwongereza ari Steven Gerrard.Igihe umukino wabaga watugoye n’igihe twatakazaga Beckham na Rio,yaradufashije cyane.

Rooney yavuze ko umukino wamushimishije mu ikipe y’Ubwongereza ari uwa gicuti batsinzemo Argentina ibitego 3-2 mu gihe uwamukomereye ari uwo bahuye na Espagne agasimbuzwa ku munota wa 40 adakoze ku mupira.

Wayne Rooney yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ariwe uyoboye abayitsindiye ibitego byinshi kuko yayitsindiye ibitego 53 byose.