Print

Michelle Obama yatangaje akaga yahuye nako ubwo yasuraga umuryango wa Barack Obama muri Kenya ku nshuro ya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 13508

Michelle yavuze ko mbere y’uko we na Barack bashyingiranwa,yamuzanye gusura umuryango we muri Kenya mu mwaka wa 1992 mu rugendo atishimiye kuko ubwo mushiki wa Obama witwa,Auma yaje kubakira ku kibuga cy’indege afite imodoka ishaje cyane ku buryo byabasabaga kuyivamo bagasunika iyo yabaga ihagaze.

Michelle yavuze ko kubera ko imihanda yo muri Kenya nta kaburimbo yarimo,inkweto ze zari umweru zahindutse umutuku kubera ivumbi.

Yagize ati “Imodoka ya Auma yari ishaje cyane ku buryo byasabaga ko tuyivamo tukayisunika kugira ngo moteri yongere ikore.Naguze inkweto nziza z’umweru (sneakers) zo kwambara mu rugendo,ariko umunsi umwe nzambaye zahindutse umutuku kubera ivumbi ryo mu mujyi wa Nairobi.”

Uyu mufasha wa Obama yavuze ko byamwigishije kwihanganira intambara ze na Obama gusa yemeje ko nubwo urwo rugendo rwamubabaje,yishimiye gusura nyirabukwe mu cyaro cyitwa Siaya.

Ibi byose Michelle yabyanditse mu gitabo cye yise Becoming yanditsemo amateka y’ubuzima bwe n’ibyagiye bimubaho byose.