Print

ShaddyBoo yavuze ko ashaka kuba umuhanzi bamuha urwamenyo

Yanditwe na: Muhire Jason 16 November 2018 Yasuwe: 2414

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Ugushyingo 2018 ,umunyamidelikazi ShaddyBoo abinyujije kuri Instagram yabajije icyo abantu bamutekerezaho aramutse abaye umuhanzi.

Yagize ati”Mutekereza iki ndamutse mbaye umuhanzi?”

Bamwe mu bamukurikira bamuhaye urwamenyo bamubwira ko bamubera umujyanama abandi bamuhishurira ko ashoboye gutigisa umubyimba ku mbuga nkoranyambaga mu gihe undi muntu umukurikira yahise amubwiza ukuri ko kuririmba no kubyina ari ibintu 2 bitandukanye cyane.

Yagize ati β€œKubyina no kuririmba ni ibintu bitandukanye.”

Undi yahise amwunganira avuga ko ashoboye kubyina gusa ,Mu gihe abandi bamubwiye ko abantu bose babaye abahanzi bikwiye ko nawe yayoboka iyo nzira kuko ngo na Asinah yararirimbye biramuhira.

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto benshi banenze icyo igitekerezo cye bamugira inama ko icyo ashoboye ari ukubyina gusa ngo ibyo kuririmba byo abyibagiwe kuko bamuziho kubyina gusa.