Print

Perezida Kagame yatemberejwe ikibuga cy’ indege muri Qatar

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 916

Uru ruzinduko Perezida Kagame yarutangiye ku wa Kane tariki 15 rukaba rwari rugamije kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Muri urwo rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane, u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.