Print

Mu buzima harimo ‘ice cream’ na ‘bombo’ ariko hashobora no kubamo urusenda n’amahwa-Anita Pendo

Yanditwe na: Muhire Jason 17 November 2018 Yasuwe: 1765

Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anita Pendo yagiriye inama igitsina gore bagenzi be ko mu buzima habamo ‘ice cream’ na ‘bombo’ ariko ko hashobora no kubamo urusenda n’amahwa aho abagira inama yo gukomera ku ntego biyemeje kuko ntawe ugera kucyo ashaka atiyushye akuya .

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Kt Radio ubwo yabazwaga impamvu atagira icyo avuga kucyamutandukanyije n’umugabo we Ndanda kuri ubu bahujwe n’abana babyaranye.

Yasubije ko ataribyo ndetse ko byazagira ingaruta mbi ku rubyaro rwabo mu gihe kizaza ndetse ko byazabangamira uburenganzira bwabo nk’abana.

Yagize ati” Mu buzima habamo ice cream na bombo ariko nanone hashobora kubamo urusenda n’amahwa gusa ibi ntibyagakwiye kuduca intege kuko ntamuntu ugera kucyo ashaka atavunitse.

Aha yahaga inama igitsina gore muri rusange aho yababwiraga ko mu buzima harimo ibyiza n’ibibi gusa ko baba bakwiye ku byihanganira kuko isi dutuyemo ar’inyabibazo ahubwo ko bakwiye gukora bakiteza imbere mu cyimbo cyo gutegera amaboko abayabakuyeho mu bihe bikomeye.

Anita yanaboneyeho kwizeza abantu ko agarukanye imbaraga nyinshi ndetse agiye kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye azwimo birimo nko kuyobora ibitaramo ,akazi ke k’itangazamakuru, ndetse n’ibindi bimuhuza n’abafana be ,aho mu mvuga yo gutebya yabwiye abakunzi be ko uyu mwaka utaha atazongera gutwita.

Inkuru ya Anita Pendo na Ndanda yamenyekaye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira nyuma yuko uyu mugore yibarutse umwana we wa 2 ndetse hakaza kumenyekana amakuru ko atakibana n’umugabo ndetse na nyirubwite nawe akaza kubishimangira ko batakibana ahubwo ko bahujwe n’urubyaro rwabo.