Print

Bamwe mu bahoze muri FDLR batahutse

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 2853

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018, Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yasubije mu buzima busanzwe abagera kuri 33.

Seraphine Mukantabana yabwiye UMURYANGO ko batahutse ariko bakirimo gukora ibarura ngo bamenye umubare wabo nyakuri.

Yagize ati “Nibyo batahutse turaguha detail mu ma saa tanu turacyari muri screening”

Abatahutse ubu bari mu nkambi ya Mutobo yakira abahoze ari abasirikare batahutse mu gihe bitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Aba batashye mu gihe minsi ishize abahoze muri FDLR bari mu nkambi ya Kisangani bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko MONUSCO yahagaritse kubaha inkunga, na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ikaba iri kubirukana ku butaka bwayo.

Icyo gihe bavugaga ko badashaka gutaha mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo igihe baba bageze mu Rwanda ariko umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yabizeje ko nta cyo bazaba nibagera mu Rwanda.