Print

Virgil Van Dijk yavuze umukinnyi wa Liverpool utari Karius wafashije Real Madrid gutsinda Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 1911

Van Dijk yavuze ko nyuma yo kuvunika kwa Mohamed Salah,abakinnyi ba Real Madrid bakomeye bahisemo guca ku ruhande rwa myugariro Trent Alexander-Arnold udafite ubunararibonye bibafasha kugariza Liverpool.

Yagize ati “Ibintu byarahindutse nyuma yo kuvunika kwa Salah. Marcelo, Benzema na Ronaldo bahise bibasira uruhande rwakinagaho umwana wacu Trent Alexander Arnold udafite ubunararibonye biratugora.Salah ataravunika ntibigeze babitinyuka.”

Van Dijk yavuze ko Real Madrid itari gushobora kubasatira iyo Mohamed Salah aba mu kibuga kuko batinyaga ubuhanga bwe kuri counter attack gusa akimara kuvamo yahise ibona uburyo bwo kugariza Alexander Arnold.

Uyu myugariro w’umuholandi yashimiye cyane Trent Alexander Arnold uko yitwaye nubwo abakinnyi bakomeye ba Real Madrid bamuhaye akazi gakomeye.


Van Dijk yavuze ko Real Madrid yorohewe ’uruhande rwa Trent Alexander Arnold nyuma yo kuvunika kwa Salah