Print

Umugabo w’umuherwe yashyingiranywe n’igipupe mu bukwe bwamutwaye akayabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 3463

Ubu bukwe bwabereye mu nzu mberabyombi yo mu mujyi wa Tokyo,ntawabwitabiriye mu bagize umuryango ndetse n’inshuti za Kondo gusa yatakaje akayabo ka miliyoni 2 z’ama Yen.

Amashusho yafashwe uyu mukire,yamugaragaje yishimiye uyu mugore we mushya w’igipupe ndetse yamuhaye akabizu anamwambika impeta.

Kondo asanzwe akunda ibipupe cyane kuko guhera muri Werurwe uyu mwaka yabanaga n’iki gipupe cyashyizwemo akantu kagifasha kuvuga.

Uruganda rwitwa Gatebox rukora ibipupe, rwahaye icyemezo cyo gushyingiranwa uyu mugabo nyuma y’ubu bukwe bwe na kimwe mu byo rwakoze.

Kondo yavuze ko yishimiye ko yashatse umugore yizeye ko atazamuca inyuma ndetse bazabana mu mahoro.