Print

Umukecuru yafashe miliyari 1,6 y’ amadorali ayiraga imbwa ye mu rwego rwo guhana abana be

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 3141

Barbara Smith, uyu mutungo yawurazwe n’ umugabo we ari 1.4B$ muri 2009. Umugabo we yapfuye mu kwezi kwa 10 azize kanseri.

Uyu mukecuru yari atunze imiturirwa 7 imodoka zirenga 40 n’ ubwato bunini byose yabihaye imbwa.

Robert Smith, imfura y’ uyu mukecuru yavuze ko ibyo nyina yakoze bidashyize mu gaciro, yongeraho ko nabo baziyambaza amategeko kuko ntabwakwemera ko iyi mitungo ipfushwa ubusa.

Uyu muhungu w’ uyu mukecuru yavuze ko nyina yari umuntu mubi, w’ indyarya kandi udashobotse avuga ko ibyo yakoze ari ikimenyetso cy’ ubugome bwe.

Yagize ati “Twahagaritse kumusura kubera ko yari yari Gica. Yashimishwaga no kubona abantu babayeho nabi akiriho none arabikomeje na nyuma yo gupfa”


Umuhungu w’ uyu mukecuru

Ikinyamakuru WDNR cyatangaje iyi nkuru cyanditse ko atari ubwa mbere imbwa irazwe umutungo ariko ngo ni ubwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika itungo rirazwe umutungo w’ umurengera.

Inyamaswa yari ifite agahigo ko kuragwa umutungo mwishi ni ifi yitwa Max umugore wo muri Leta ya Florida yaraze miliyoni 61 z’ amadorali ya Amerika.

Indi yamaswa yamamaye kubera kuragwa agatubutse ni igitera cya Michael Jason cyarazwe miliyoni 2 z’ amadorali y’ Amerika.