Print

Kagame yifurije Bongo kurwara ubukira afata mu mugongo Tanzania na Malawi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 3657

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatandatu 17 Ugushyingo 2018, ubwo yatangizaga inama ya 11 idasanzwe ya Afurika yunze ubumwe irimo kubera mu gihugu cya Ethiopia. Ni inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ amavugurura ya AU aherutse gukorwa n’ itsinda ryari riyobowe na Perezida Kagame.

Perezida Kagame yatangiye yifuriza ikaze Ahmed Abiy Minisitiri w’ Intebe mushya wa Ethiopia witabiriye inama ya AU bwa mbere ari kuri uyu mwanya.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko iyi nama ari umwanya wo kureba imishinga yihutirwa muri Afurika.

Iyi nama ya AU ibaye mu gihe Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba ari mu bitaro mu gihugu cya Arabia Saoudite. Mu ijambo rye Perezida Kagame yamwifurije kurwara ubukira.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga kandi ko twifuriza umuvandimwe wacu, Perezida Ali Bongo gukira vuba agakomeza ubutayegayezwa bw’ igihugu cye, Gabon”

Perezida Kagame kandi yashimiye ibihugu bya Afurika kuba byarashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo agatorwa.

Yagize ati “Ba nyakubahwa ndabashimira ko mwashyigikiye umukandida wa Afurika muri Francophonie, Louise Mushikiwabo agatsinda. Byerekana ko dushyize hamwe nta kitashoboka”

Mu izina rya AU abereye umuyobozi Perezida Kagame yafashe mu mugongo Malawi na Tanzania ibihugu byapfushije abasirikare babyo bari mu butumwa bw’ amahoro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.


Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia

Yagize ati “Mu izina ry’ umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndihanganisha za guverinoma n’ abaturage bya Malawi na Tanzania muri iki cyumweru bahuye n’ akaga ko kubura abasirikare bari mu butumwa bw’ amahoro. Turazirikana mu bitekerezo no mu masengesho imiryango y’ abasirikare bishwe”

Abasirikare batandatu bo muri Malawi n’undi umwe wo muri Tanzania, bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe n’inyeshyamba zitaramenyekana ku wa Gatatu w’ iki cyumweru.