Print

Abafana ba Manchester United bacitse ururondogoro kubera amafoto Pogba yafotowe ari kumwe na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 3082

Paul Pogba yafotowe ari kumwe na Messi muri restaurant yo mu mujyi wa Dubai yitwa Salt Bae,byatumye benshi mu bafana ba Manchester United bemeza ko Messi yari ari kumusaba kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona.

Benshi mu bafana babinyujije kuri Twitter no ku zindi mbuga nkoranyambaga bemeje ko ikiganiro cy’aba bombi cyari uguhurira muri FC Barcelona ndetse benshi bemeje ko umwaka utaha Pogba atazakinira Manchester United.

Pogba ntiyumvikana n’umutoza we Jose Mourinho ariyo mpamvu abafana ba Manchester United bafite icyizere gike cyo kumugumana mu mwaka w’imikino utaha.

Mu minsi ishize,ushinzwe gushakira amakipe Paul Pogba yavuze ko yifuza kumujyana mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko muri Manchester United atameze neza.