Print

Nyirabukwe wa Humble Jizzo yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 17 November 2018 Yasuwe: 2088

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo n’umugore we bashyize hanze amafoto atandukanye bavuga bakiriye umubyeyi wabo wageze i Kigali.

Umubyeyi wa AmyBlauman ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aje habura igihe gito ngo Humble Jizzo n’umgore we babyaranye umwana umwe AmyBlauman ngo bakore ubukwe aho buteganyijwe kuba taliki ya 24 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro Humble Jizzo yigeze kugirana n’itangazamakuru yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bahitamo kariya gace gaherereye ku mazi aruko umufasha we yagakunze cyane ndetse ko ubukwe bwe buzatahwa n’abantu bingeri zitandukanye harimo n’abandi bazava muri Amerika.

Mu gihe hataratangazwa ahantu ubukwe buzabera nyirizina Humble yavuze ko mu minsi micye hagiye gusohoka ubutumire buzabwira abantu aho imihango yose y’ubukwe izabera.