Print

Nyampinga w’Umutaliyani yapfuye ijisho kubera kumenwaho aside mu maso n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 2878

Uyu mukobwa yamenweho acide n’umukunzi we witwa Jorge Edson Tavares ku wa 10 Mutarama 2017,amuhoye koo yamuteye indobo, agahagarika urukundo rwabo rwari rumaze imyaka 3 yose.

Notaro usigaye ari umunyakuru kuri TV ndetse akaba atoza amafi ya dolphin,yavuze agahinda yatewe no kuba uyu Jorge Edson Tavares yaramwangirije isura.

Tavares wari usanzwe acunga umutekano w’abantu (bodyguard),yakundanye n’uyu nyampinga bigera kure gusa uyu mukobwa aza kumutera indobo biramubabaza niko kumumenaho icupa ryuzemo aside mu maso arashya bikomeye.

Tavares ukomoka muri Cape Verde,yategeye uyu mukobwa muri parking nyuma y’igihe kinini yari amaze amwinginga ngo basubirane akabyanga,agiye kwinjira mu modoka ahita amumenaho iyi aside mu isura,muri aya mahano yabaye muri Mutarama umwaka ushize.

Notaro yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’Ubutaliyani muri 2007,gusa ntiyabasha kuryegukana.

Tavares yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 mu mwaka ushize gusa yagabanyijwe n’urukiko rwa Bologna ku munsi w’ejo Taliki ya 16 ukwakira 2018.

Notaro yavuze ko uyu musore Tavares wari umukunzi we yari asanzwe ari umuntu mwiza gusa yashatse kwangiza ubuzima bwe kugira ngo hatazagira undi musore umukunda.

Yagise ati "Yambwiye ko azamenaho acid tukimara gutandukana.Nari nziko azanyiyereka najya kuyimenaho ariko yihishe inyuma y’imodoka zari muri parking anyuza icupa mu idirishya amenaho icupa ryuzuye.Yararizuguje kugira ngo hatagira na gake gasigaramo.

Tavares yarankundaga cyane gusa sinakomeje gukundana nawe kubera imyitwarire ye,mpitamo gutandukana nawe."

Nyuma y’igihe uyu nyampinga yibagisha ndetse agerageza kugarura isura ye yatwitswe n’iyi acid,hari inkovu zanze gukira ndetse yapfuye ijisho rimwe.