Print

Perezida w’ Ubushinwa yahanuriye Amerika gutsindwa intambara y’ ubukungu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 1467

Perezida Xi yabivugiye nu nama y’ubukungu y’umuryango w’ibihugu byo muri Asia-Pacific, igice cy’isi gishobora kwibasirwa cyane n’ubushyamirane buri hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Mike Pence, Visi-Perezida w’Amerika, nyuma yavuze ko yiteguye "gukuba inshuro zirenga ebyiri" imisoro Amerika yashyizeho ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Muri uyu mwaka, ibi bihugu byombi byagiye bigabanaho ibitero byo kwihimuranaho mu ntambara y’ubucuruzi.

Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika bivuga ko imisoro y’Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ari uburyo bwo gusubiza kuri gahunda z’ubucuruzi z’Ubushinwa "zidashyira mu gaciro".

Impande zombi zavuze ko iyi misoro - imaze kugera muri za miliyari z’amadolari y’Amerika - ishobora kongerwa.
Ariko Bwana Xi yabaye nk’uburira ku gukaza kurushaho ubu bushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Yabwiye abategetsi bari mu nama mu murwa mukuru Port Moresby wa Papua New Guinea ati: "Amateka yagaragaje ko ubushyamirane, bwaba ubusa nk’intambara y’ubutita, intambara yeruye cyangwa intambara y’ubucuruzi, nta babutsinda".
Yongeyeho ati:"Kugerageza gushyiraho imipaka no gukuraho umubano wa hafi ushingiye ku bukungu, binyuranyije n’amategeko agenga ubukungu n’ibyo amateka atwigisha. Ibi ni ukutareba kure kandi bizarangira bitsinzwe.”

BBC yatangaje ko Pence, wafashe ijambo akurikiye Bwana Xi, yavuze ko iyo misoro ari igisubizo ku buryo "butangana" bw’ubucuruzi n’Ubushinwa.
Yongeyeho ko Amerika itazahindura gahunda yayo y’imisoro "kugeza igihe Ubushinwa buzahindurira imigenzereze yabwo".

Bwana Pence yavuze ayo magambo hashize umunsi Perezida Donald Trump w’Amerika abwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko "hazabaho ubwumvikane" hagati y’Amerika n’Ubushinwa.