Print

Robertinho yatangaje umukinnyi abonamo ubushobozi bwo gusimbura Pierrot muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2018 Yasuwe: 4127

Robertinho yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yanyagiyemo Giti cy’Inyoni yo mu cyiciroc cya 2 iyitsinda 8-1 aho Mugheni yatsinzemo ibitego 3.

Robertinho yavuze ko Mugheni afite ubushobozi bwo gusimbura Pierrot

Yagize ati “Fabrice ni umukinnyi ufite ubunararibonye. Nyuma yo kugenda kwa Pierrot, azadufasha cyane mu gukora akazi nkako Pierrot yakoraga. Ni umuhanga mu kugumana umupira yambuye uwo bahanganye. Twajyaga tubura ubikora nyuma yo kugenda kwa Pierrot. Uyu munsi yatangiye kugaragaza ubushobozi bwe bwa Tekiniki n’ubunararibonye bwe. Bizafasha cyane mu hazaza ha Rayon Sports. Njyewe ubwanjye nasabye Visi Perezida, Freddy ndetse na Komite yose ko Fabrice agomba gusinyira Rayon Sports.”

Robertinho yavuze ko yifuza ko Rayon Sports iba ikipe igumana umupira, kuwuhererekanya neza kugira ngo babashe gutsinda amakipe.