Print

Indangamuntu y’ ikoranabuhanga ntabwo iteza ibibazo- Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 November 2018 Yasuwe: 1864

Yabivugiye mu kiganiro we na Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia bayoboye kuri iki cyumweru mu nama ya 11 idasanzwe ya AU. Iki kiganiro kibanze ku ruhare ikoranabuhanga mu cyerekezo 2030-2063.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kubyaza umusaruro iterambere ry’ ikoranabuhanga kuko rizongera gukorera mu mucyo muri za guverinoma no mu rwego rw’ abikorera.

Yavuze ko ibi bitashobora igihe amakuru y’ ibiri mu ikoranabuhanga atabitswe n’ abanyafurika ubwabo mu buryo butekanye kandi mu ibanga bubuza abanyabyaha ku bwinjiramo.

Perezida Kagame yavuze ko ukwinjirirwa mu makuru bimaze iminsi biba mu bigo bikomeye ari ikimenyetso cy’ uko umuntu agomba kwigirira ububiko bwe bw’ amakuru atagomba kuyabikirwa n’ abandi.

Yagize ati “Indangamuntu y’ ikoranabuhanga ntabwo ari isoko y’ ibibazo, igamije gukuraho urwikekwe mu gihe abantu bari muri bizinesi bari gukorana by’ umwihariko abambuka imipaka”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika nk’ umugabane ushyize imbere isoko rusange ryayo ikeneye indangamuntu y’ ikoranabuhanga Digital Identity.

Yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kugira soft ware n’ ibikoresho byayifasha kubika amakuru yayo. Yavuze ko Komisiyo y’ ubukungu ya Afurika yunze ubumwe ifite inshingano yo gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko mu nama itaha ya Afurika yunze ubumwe hazemezwa irangamuntu nyafurika y’ ikoranabuhanga.