Print

Wayne Rooney yatangaje amagambo ashobora kumuteranya na bagenzi be bakinannye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2018 Yasuwe: 1560

Rooney uherutse gukina umukino wa nyuma mu Bwongereza,yavuze ko hari abahoze bakinira Ubwongereza batemera ko Ubwongereza buri gukina neza kurusha uko bakinaga ndetse yemeza ko hari abahoze ari abakinnyi b’Ubwongereza bafitiye ishyari abari kuyikinira muri iyi minsi.

Rooney yavuze ko hari abahoze bakinira ikipe y’ Ubwongereza bafitiye ishyari abana bari kuyikinamo ubu

Yagize ati “Navuganye na bamwe mu bahoze bakinira Ubwongereza bahakana ko Ubwongereza buri kwitwara neza muri iyi minsi.Ibyo ni ibinyoma,simbyemera.Ubu ndi umufana,ndashaka ko Ubwongereza bukomeza kwitwara neza.Nzahora nishimira ko nakiniye Ubwongereza igihe kinini.”

Rooney yavuze ko ikipe y’Ubwongereza ihagaze neza kurusha izindi zose zahamagawe kuva mu mwaka wa 1990 cyane ko uyu mwaka babashije kurangiza ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.