Print

Radiyo yafunzwe, 3 barasirwa mu kavuyo kadutse muri Uganda gafitanye isano n’ Abahinde

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 November 2018 Yasuwe: 2377

Itandaro y’ ibi byose ni umwana w’ imyaka 11 bivugwa ko yishwe tariki 9 Nzeli n’ abantu 2 bakomoka muri Asia.

Umucuruzi witwa Peter Ojok, yavuze ko uru rubyiruko ryatumye amaduka afunga, gusa aya makimbirane yaje guhoshya n’ abashinzwe umutekano.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Lira nyuma yaje kubwira itangazamakuru ko uyu mwuka mubi wahoshejwe ndetse ko n’ amaduka yongeye gufungura. Joel Tubanone yanavuze ko ari ubwa kabiri uru rubyiruko rwari rukoze iki gikorwa.

Unity radio ikorera muri aka karere inzego z’ umutekano zayihagaritse igihe gito ziyishinja gutiza umurindi ubu bushyamirane.

Inzego z’ umutekano zakoresheje ibyuka biryani mu maso mu gutatanya uru rubyiruko ryashaka kumenesha ba nyiri amaduka bo muri Pakistani no mu Buhinde.