Print

Umuraperi wibasiye umugore wa Perezida w’ Ubufaransa byamugizeho ingaruka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 November 2018 Yasuwe: 2160

Inzu itunganya muzika yitwa UNIVESAL yafashe icyemezo cyo gukura iyi ndirimbo mu ndirimbo ziri kuri album uyu muraperi Kalash Criminel azashyira ahagaragara ku wa Gatanu w’ icyumweru gitaha tariki 23 Ugushyingo 2018.

Muri iyi ndirimbo uyu muraperi asubiramo inshuro nyinshi ati “Des meres comme Macron, abagore nka Macron”

Urukundo rwa Perezida Emmanuel Macron n’ umugore we Brigitte Macron ruvugwa kenshi mu itangazamakuru bidaturutse ku mpamvu iyo ariyo yose ahubwo biturutse ku kuba Brigitte Macron arusha umugabo Perezida Emmanuel Macron imyaka 25 y’ amavuko.

Mu butumwa uyu muraperi yashyize kuri instagram yavuze ko yasanze abagore bakeneye urukundo cyane bakwiye kuruhabwa nk’ uko Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron akunda Brigitte.

Yagize ati “Nasanze abagore bakeneye urukundo cyane tugomba kurubaha nk’ uko Macron akunda Brigitte”

Iyi ndirimbo yakuwe kuri iyi album bituma nayo ihindura izina aho kwitwa ‘Cougar Gang’ izaba yitwa "La Fosse aux Lions".