Mu itangazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru bwamenyesheje abantu bose ko akazi kakorwaga ku kiraro cya Nyabugogo katumaga hafungwa umuhanda uhuza Nyabugogo na Gatsata kararangiye.
Iryo tangazo rigira riti “Abakoraga ako kazi bakihutishije kuburyo bitakiri ngombwa ko ejo ku wa mbere umuhanda wongera gufungwa”
Imirimo yo gufunga ibyuma byamukiranya umugezi wa Nyabugogo warangiye hazakurikiraho imirimo yo gushyiraho kaburimbo ku buryo bishobora kuzarangira bitarenze muri Mutarama 2019 nk’uko ababishinzwe babyemeza. Iki kiraro kizuzura gitwaye asaga miliyoni $7.