Print

Am G The Black yibukije bagenzi be ko gushaka umugore bitavuze kubafungirana mu rugo

Yanditwe na: Muhire Jason 18 November 2018 Yasuwe: 3532

Umuraperi nyarwanda uzwiho udushya twinshi ndetse akaba umwe mu bahanzi batajya baripfana yakebuye abahanzi bagenzi be bashaka abagore bakabaheza mu ngo zabo aho gufata umwanya wabo ngo batemberane nabo babereke akazi bakora iyo kabaye gafite aho gahuriye n’imyidagaduro.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutuma buburira bagenzi be kudasiga abafasha babo mu rugo mu gihe bafite umwanya yo gutemberana nabo ndetse no kubereka akazi bakora uko gakorwa ngo kuko bituma urugo ruhoramo umunezero.

Yagize ati” Rimwe na rimwe ma dame agomba kureba akazi ukora cyane cyane iyogafite ahogahuriye n’imyidagaduro gushaka umugore sibivuze gufungira umugore mu rugo ubundarapa nivuye inyuma mbese ndumva ndi 2pac mwijambo ndagukunda byanyabyo.”

Uyu muraperi yasabye abahanzi bagenzi kujya batembereza abagore babo bakajyana no kureba ibitaramo aho babikoreye mu rwego rwo kumwereka akazi uba ukora dore ko hari n’ababa bifuza gusohoka bakava mu rugo bakaruhuka nabo mu mutwe.