Print

Uburwayi butumye Dr Ljubomir Petrovic asezera igitaraganya ku kazi ko gutoza APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2018 Yasuwe: 2681

Petrovic wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka,yamaze kwandikira ubuyobozi bwa APR FC abumenyesha ko atagishoboye gukomeza akazi ko gutoza iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda kubera uburwayi bw’umutima.

Petrovic yari amaze gufatisha muri APR FC

Dr Petrovic yari atezwe amaso n’abakunzi ba APR FC ko azabafasha kugera kure mu mikino nyafurika ariko ubuzima bwe ntibwamukundiye gukomezanya nayo.

Uyu mutoza w’imyaka 71 yagize ati “Nyuma y’ibizamini nafashwe n’abaganga,bambwiye ko niba nifuza gukomeza kubaho neza nahagarika akazi ko gutoza.Iki nicyo gihe kinkomereye mu buzima bwanjye kuko nabujijwe gukora ibyo nkunda.Ndababaye kuba ndakomeje gutoza APR FC.Nshimiye abantu bose twakoranye kandi APR FC izampora ku mutima.

Dr Petrovic wahesheje APR FC shampiyona y’ubushize ndetse n’igikombe cya Super Cup, akayigarurira umukino mwiza atanguye abakunzi b’iyi kipe kuko ayisize ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo nyuma y’imikino 5 yari imaze gukinwa,yatsinze yose ibitego 2-0.

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC,Petrovic yasubiye iwabo muri Serbia kwivuza none birangiye afashe umwanzuro wo kutazagaruka gutoza iyi kipe kubera uburwayi.


Ibaruwa Ljubomir Petrovic yandikiye APR FC


Comments

dgfgfdg 19 November 2018

ntakabeshye siyo mpamvu, ibyo byari bizwi nambere yo kwandika ko yagiye mwibanga.