Print

Zahara Totto yatangaje impamvu ituma atambara isutiye

Yanditwe na: Muhire Jason 19 November 2018 Yasuwe: 2194

Zahara Totto umunyamakuru wa NBS Televiziyo yo muri Uganda kuri ubu yasubije ikibazo abantu benshi bamubazaga kijyanye no kuba atambara isutiye ifata amabere ye kimwe n’abandi bakobwa batandukanye.

Zahara ubusanzwe uzwiho kutambara isutiye ifunga amabere kuri ubu yasobanuye impamvu ibimutera aho yavuze ko ntayindi aruko akenshi ziriya sutiye bambara ziba zikozwe mu buryo butizewe ndetse ko zimwe murizo zishobora kubatera kanseri yibasira amabere kubera ubuziranenge bucye.

Yagize ati”Impamvu ntajya nambara isutiye nuko ziriya sutiya zishobora kuntera kanseri y’amabere.”

Yakomeje yongera ho ko ziria sutiye abakobwa bambara zari iziba zikozwe mu buryo bwateramo indwara ariyo mpamvu yahisemo kutazongera kuzambara kubera ububi bwazo akaba yaboneyeho no kugira inama abandi bakobwa ko bakwitondera ziriya sutiye kuko zimwe mu buziranenge bwazo butizewe.