Print

Umunyamakuru Rugangura Axel agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyananiye bagenzi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 6399

Axel ukunzwe na benshi kubera ubuhanga bwo kogeza imipira ya shampiyona y’u Rwanda n’iyo hanze yatangiriye urugendo rwe mu karere ka Ngororero amurika iki gikorwa ndetse yatangarije itangazamakuru ko agiye gufatanya na RBA kugira ngo impano z’abana zizamuke.

Yagize ati “Iyo RBA iri gusura ibice bitandukanye by’igihugu duhura nabana bafite impano yo kogeza umupira.Turabandika ndetse tukagerageza gufata nimero z’ababyeyi babo.Hari igikorwa turi gutegura mu gihe runaka,dufite impano nyinshi n’amazina y’abana twagiye tubona.turifuza kubahuriza hamwe,tukabaha ikizamini hanyuma abazatsinda tukabaha ibihembo ndetse bamwe tugakorana nabo kugira ngo tuzamure impano zabo.”

Nibwo bwa mbere hagiye gushakishwa impano z’abana bazi kogeza umupira mu Rwanda aho Axel ukunze kwiyita Bombo shokora yavuze ko hari abana bafite impano ariko babuze amahirwe yo kuzigaragaza.

Rugangura Axel yavuze ko nkuko nawe yiganye abanyamakuru barimo Yves Bucyana n’abandi nawe yifuza kuzamura abana bagerageza kumwigana.


Comments

5 November 2019

ryose rugangura icyo nigiko rya cyabaga bo ryo se ko mereza aho kbs turakwemera