Print

Andy Bumuntu yakuriye inzira ku murima abakobwa bifuza gukundana nawe

Yanditwe na: Muhire Jason 19 November 2018 Yasuwe: 2159

Umuhanzi Andy Bumuntu uri mu bakunzwe mu Rwanda kubera ijwi rye ndetse n’indirimbo ze kuri ubu yaruye ko afite umukobwa bakundana nyuma y’igihe kirekire yarabigize ibanga rikomeye.

Mu mezi nka 5 ashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 avuga ko akunda uyu muhanzi kubera ijwi rye ndetse n’indirimbo ze ahamya ko ashoboye kubona uburyo bahura ko byamushimisha.

Ubwo uyu muhanzi yagiranaga ikiganiro na Isango Star yabajijwe uko yakiriye iyi nkuru yuko umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga yamukunze yavuze ko ari ibintu byiza ndetse abishimira Imana ndetse avuga ko ntabishaka bazahura ndetse ko azamuha Impano idasanzwe.

Kuri ubu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko afite umukunzi asaba abandi bakobwa bamwifuzagaho umubano ko basubiza amaherwe mu isaho.

Yagize ati” Umukunzi ndamufite ubyifuza ko dukundana yihangane”

Nyuma yo gutangaza bino byahise byerekana ko uyu musore kuri ubu yamaze kubona umukobwa bakundana byemewe nubwo yirinze kugira byinshi amuvugaho.

Mu Rwanda ntibijya bikunda kugarara cyane ko bamwe mu bahanzi berura bagatangaza abakunzi babo kuko benshi muribo iyo ubabajije impamvu yabyo bagusubiza ko ntaho baba bahuriye n’imyidagaduro mu gihe abandi bakubwira ko abo bakobwa badakunda kujya mu itangazamakuru gusa rimwe harigihe bimenyekana ugasanga abo bakobwa basanzwe bazwi mu bikorwa runaka.