Print

Umugeni wamenye ko umukunzi we amuca inyuma ku munsi ubanziriza ubukwe, yamukoreye ubugome budasanzwe imbere ya padiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 4942

Uyu mugeni yohererejwe ubutumwa bw’urukozasoni n’uwahoze ari inshoreke y’umukunzi we ku munsi ubanziriza ubukwe nyirizina,niko kurakara cyane ahitamo kumusebereza imbere y’abantu nkuko yabibwiye abanyamakuru.

Yagize ati “Nari ndi mu cyumba cya hoteli mbere y’ubukwe nitegura,maze mbona nimero y’umuntu ntazi inyoherereje ubutumwa (screenshots) umugabo wanjye yamwohereje bwuzuyemo amagambo y’urukozasoni arangije kubwohereza arambwira ati “sinashyingiranywe nawe.Ese uremera ko mushyingiranwa?”.

Uyu mugore yakubiswe n’inkuba nyuma yo kubona ko ubu ari ubutumwa umusore wari ugiye kumurongora yandikiranaga n’umukobwa bajyaga basambana mu ibanga.

Casey yakomeje gusoma ubutumwa bwose ndetse abwira uyu mukobwa ko atamwizera ahubwo ashaka kumwicira ubukwe niko kumwoherereza amafoto bari kumwe bambaye ubusa.

Uyu mugeni yavuze ko yahise atangira kurira cyane ndetse umutima we urangirika bikomeye ku buryo yahise atangira gutekereza ubugome bukomeye yakorera uyu musore wamubeshye akamuca inyuma.

Casey yabwiye abanyamakuru ko inshuti ze zamusabye ko yahamagara umukunzi we akamubwira ko ubukwe busubitswe adashaka kubana nawe gusa uyu mukobwa yahise ababwira ko yamaze gufata umwanzuro ko ari bumusebereze imbere y’inshuti n’abavandimwe.

Bageze imbere ya padiri umugabo yasabwe gusoma indahiro ivuga ko akunda Casey ndetse bazabana akaramata nk’umugabo n’umugore arabikora hanyuma amaso asigara ahanzwe Casey.

Casey yahise akura mu mufuka telefoni ye asoma ubutumwa bwa mbere bwagiraga buti “Gutera akabariro,byagenze neza,wandyohereje iyaba abakobwa bose bameraga nkawe.”

Casey yahise asoma iya kabiri yagiraga iti “Ndagukumbuye cyane,Ntabwo nshobora guhagarika gutekereza njye nawe turi gutera akabariro.Sinigeze mbona umuntu umeze nkawe.”

Uyu musore yahise amenya ko bamuvumbuye nibwo yahise yiruka we n’umusore wari wamwambariye abantu bose barumirwa,ibyari ubukwe bihinduka akavuyo.

Uyu mukobwa wiyise Casey yabitangarije ikinyamakuru cyitwa Whimn gikunze kwandika ku nkuru z’ibyabaye ku bantu.