Print

Umwarimukazi witeguraga gushyingirwa yafashwe ari gusambanira n’umunyeshuli w’imyaka 13 mu ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 3336

Uyu mwarimukazi,yahise afungwa nyuma y’aho uyu munyeshuli we abwiriye ubushinjacyaha ko yamusembuye akamwoherereza amafoto y’urukozasoni agaragaza amabere ye n’igitsina cye.

Nowaczyk yabuze amahirwe yo gushyingiranwa n’umukunzi we nyuma yo gufatwa asambana n’umunyeshuli w’imyaka 13

Uyu munyeshuli yabwiye ubushinjacyaha ko uyu mwarimu yakinishije igitsina cye (oral sex),ndetse amusaba ko basambanira mu ishuli,arabyemera.

Uyu Nowaczyk yakoze aya mahano muri Mata uyu mwaka kandi yariteguraga gushyingiranwa n’umukunzi we witwa Jordan Shurtleff w’imyaka 27 muri Kamena uyu mwaka.

Inkuru y’uyu mwarimukazi yamamaye nyuma yo kwitaba urukiko ndetse byitezwe ko azakanirwa urumukwiriye n’ubucamanza cyane ko yashoye mu mibonano mpuzabitsina umwana muto.

Uyu warimukazi wigishaga ubumenyi rusange (social studies) ndetse no kubyina yanenzwe bikomeye n’ikigo yigishagaho kuko nyuma yo gutabwa muri yombi,ubuyobozi bwe bwoherereje ababyeyi bakirereramo ubutumwa bwo kubasaba imbabazi no kubizeza ko bitazongera.


Comments

Charles 20 November 2018

Biragoye kubyemeza, kko uwo mudamu azi ubwenge bihagije, ntapamvu rero.

Yebaba weeee !?!!