Print

Umugore yaciye ibintu kubera ubuhamya yatanze bw’ukuntu abana nabagabo babiri mu nzu imwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 3739

Uyu mugore ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Manchester,yabanje kubana na Tim Crumpton mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma baza kwakira undi mugabo witwa John Hulls ndetse yemeje ko afite n’abandi bahungu 2 bakundana.

Mary yavuze ko atajya abuza aba bagabo be 4 gusambana n’abandi bakobwa ndetse yemeje ko nta kibazo bimutera kubona umwe muri bo ari kumwe n’undi mukobwa.

Mary w’imyaka 45 yatangaje inkuru ye mu rwego rwo gusaba ibihugu bigize ubwami bw’Abongereza guha uburenganzira abantu bagashyingiranwa n’abagore cyangwa abagabo barenze umwe.

Yagize ati “John yabanaga natwe mbere y’uko nawe mwemerera ko ambera umugabo wa kabiri.kubana kwacu ntacyo byahinduye kuri njye ahubwo byanyongereye ibyishimo.John na Tim barashyigikirana muri byose.

Mary na John bashyingiranwe mu rusengero rwitwa Chorlton Unitarian Church barangije n’uyu mugabo witwa Tim agirana isezerano na mugenzi we ko bazubaha umwanzuro wa Mary.

Mary yavuze ko yishimiye ko uru rusengero rwamwemereye gushyingiranwa n’abagabo 2 icyarimwe ndetse asaba n’izindi nsengero kubikora aho yemeje ko abantu benshi bahuruye baza kureba ubukwe bwe n’abagabo 2 ndetse bombi bamwambitse impeta.

Mary yavuze ko kuba John adafite uburenganzira bumwe na Tim mu buryo bwemewe n’amategeko bimubabaza ndetse hari benshi bameze nkawe baba bifuza gushakana n’abagabo benshi icyarimwe bikanga aho yasabye UK kwemerera gabantu gushyingiranwa n’abagabo cyangwa abagore barenze umwe.

Uyu mugore yavuze ko Abongereza babana n’abagabo cyangwa abagore benshi, bafite ihuriro bahuriyemo rifite abayoboke benshi cyane.

Mary yavuze ko abagabo be bahana ibihe byo gutera akabariro ndetse yemeje ko umugabo we Tim akundana n’abandi bakobwa ndetse ntacyo bimubangamiraho kuko umuntu agira ishyari kubera ko agiye gutakaza umuntu ariko we afite na John bafatanya kumumara irungu.



Mary yambara impeta z’abagabo be babiri